UNGUKA BANK YIZIHIJE UMUNSI W’UMURIMO

UNGUKA BANK YIZIHIJE UMUNSI W’UMURIMO

Categorized Under: news - Uploaded on: 08 - May - 2022 - Wriiten by: Unguka Bank

Ku Cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022, abayobozi n’abakozi ba Unguka Bank Plc bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, bishimira ko besheje imihigo y’umwaka 2021 n’uruhare buri wese yagize mu gutanga uwo musaruro mwiza.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Unguka Bank, igaragaza ko mu mwaka wa 2021 iyi banki yungutse amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 387 (387,069,000 Frw) nk’uko byatangarijwe mu birori byabereye muri ONOMO Hotel.

INCAMAKE ZIBYAVUGIWE KU MUNSI MUKURU W’UMURIMO

Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo y’uyu mwaka yagiraga iti: “Ahazaza h’umurimo, Intego Dusangiye”

Umuyobozi Mukuru wa Unguka Bank Plc Bwana Justin Kagishiro, yashimiye abakozi bose uruhare bagize bagatanga umusaruro mwiza ku buryo banki yungutse hafi miliyoni magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (400M) mu mwaka 2021.

Yakomeje agira ati “Mu mwaka wa 2022 tugomba kurushaho kunguka, kandi n’abakozi bakarushaho gufatwa neza, kuzamurwa mu ntera ndetse bakaba banahabwa imishahara y’inyongera” ibi rero birasaba yuko tubiharanira tugakora cyane.

Uwari ahagarariye Inama y’Ubutegetsi Mme Marie Louis Kagaju, na we yashimiye abakozi uruhare rwabo mu guteza intambwe ikigo avuga yuko ubu Unguka Bank yabashije kuva mu bihombo yagiye igira, ikaba irimo kunguka ku buryo bushimishije.

Ati: “Nk’abagize Inama y’Ubutegetsi dufite ijambo rifatika tuzabwira Inteko Rusange, kandi ibi tukaba tubibashimira ariko by’ubwihariko tukabishimira bwana Justin (CEO) ubarangaje imbere”.

Bwana Jean Chrisotome Hodari, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi, na we yasabye abakozi kuba abantu bakuru bakamenya “Boss” wabo ari we mukiliya, bakazirikana ko ari we ubahemba ubundi bakamufata neza cyane.

Ati: “Ibyo nimubikora, nta kabuza muzakomeza gutera imbere na banki itere imbere.”

Ubuyobozi bwashimiye kandi bunahemba by’umwihariko abakozi b’amashami abiri ari yo irya Nyagugenge (Nyarugenge-Branch) n’irya Rubavu (Rubavu-Branch) nk’abahize abandi mu mikorere.

Uhagarariye abakozi Mme Uwimana Beatrice, yashimiye ubuyobozi ko bufasha abakozi kugera ku nshingano zabo kandi asaba abakozi gukomeza kugira umwete n’ubwitange mu kazi.

Abakozi bose bakomeje ibirori, bagaragaza impano zitandukanye bafite (ikinamico/ urwenya/ kuririmba no kubyina), barasangira ndetse bacinya n’akadiho.

Unguka Bank yatangiye gukora mu mwaka wa 2005, ubu ifite amashami cumi n’ane kandi ikomeje gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo.


Recent News


Musanze: Abakozi ba Unguka Bank Plc bahuguwe ku buhinzi

Abakozi ba Unguka Bank Plc bagera kuri 22 basoje amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye ta..... Read more...


UNGUKA BANK YATANGAJE IBICIRO BISHYA BIZUBAHIRIZWA GUHERA KUYA 10 GICURASI 2022

INTEGO:

Mu rwego rwo gukomeza guha service inoze abakiliya bayo, n’abandi bi..... Read more...